JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Umushumba ni Yesu

 

Umushumba ni Yesu

 

 

Turi mu rugendo turi mu rugendo

Kandi mu rugendo umushumba ni Yesu

 

Turi mu muhanda muri ruvakwaya

Ntimugire ubwoba umushumba ni Yesu

 

Mu ibarabara muri gari ya moshi

Ntitugire ubwoba dereva ni Yesu

 

Turi mu mazi turi mu bwato

Ntitugire ubwoba umusare ni Yesu

 

Turi mu kirere turi mu ndege

Ntitugire ubwoba piloti ni Yesu

 

Uri mu nkambi uri mu mahanga

Ntugire ubwoba umushumba ni Yesu

 

Uri mu nkambi uracyari i Rwanda

Ntugire ubwoba umushumba ni Yesu

 

Mbe banyarwanda mwasubiye mu byanyu

Ntimugire ubwoba umushumba ni Yesu

 

Wowe wasigaye utakigira abawe

Ntugire ubwoba umushumba ni Yesu

 

Wowe wasigaye utakigira abawe

Ntiwihebe nyabusa umuhoza ni Yesu



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1331 autres membres