JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ndukatiye urwo gupfa

 

Ndukatiye urwo gupfa

 

 

Rutwara abasore rutwara inkumi,

Rutwara amajigija n’ibikwerere,

Urupfu ruragapfa rupfakare,

Ntirugira isoni ntirugira ubupfura,

Ntirugira impuhwe ntirunagurirwa,

Ingoma yarwo ihora itaregewe.

 

Rwatwaye Ruganzu na Rwabugiri,

Rwatwaye Muvunyi na Nyirimigabo,

Izo ngenzi zaguye ku rugamba,

Ruhinyuza intwari rukazijegajeza,

Ruhekura ababyeyi rukabapfakaza,

Ni inzirabwoba ntirususumira.

 

Rwatwaye Ferepo na Florini,

Rwatwaye Alegisi na Aloyizi,

Abo bari babereye Rurema,

Abatagatifu rwo ntirubemera,

Rwihutira kubasohoreza Rurema,

Ndusabiye igihano cyo gupfa.

 

Ntiwakibonera aho uruhungira,

Mu kirere no hasi rugeraho,

Mu mazi no kubutaka rubayo,

Dore urasenga ugapfa waterekera ugapfa,

Urarutinya ugapfa wakidegembya ugapfa,

Aha ni ho hambereye urujijo.

 

Rugira intwaro zitagira ingano,

Rugira abafasha aho hose,

Abantu ubwabo bararwunganira,

Iyo basuzugurana bakangana,

Ishyari n’ubugome bakabishyira imbere,

Urupfu baba baruhaye inzira.

 

Ntiwarukangisha amategeko,

Ntiwaruteza ingabo ngo rukureke,

Ntutange amafaranga ngo rugusige,

Rugendagenda isi rushaka uwo rwisasira,

Na yezu kristu ubwe rwamubanye iminsi itatu,

Ndusabiye igihano cyo gupfa x2

 

Umwana ukunda ruzamwivugana,

Umwana wawe ruzamwisasira,

Erega nawe ntabwo uzasigara,

Ari abagukundaga ari n’abakwangaga,

Abo ukomokaho n’abagukomokaho,

Ruzarundarundira mu butaka.

 



13/07/2010
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1331 autres membres