entete
Mu magambo make

Ni muntu ki?


Byumvuhore Jean Baptiste yavukiye ku Kibuye ahahoze ari Komine Gisovu Segiteri Rugaragara (ubu ni akarere k' Itabire akagali ka Rukore) muri 1964 mu muryango w'abahinzi. Amaze kugira imyaka ine yarwaye imbasa imumugaza amaguru yombi ajyanwa kuvurirwa i Gatagara ari naho yatangiriye kwiga amashuri abanza kugeza 1977.

Muri uwo mwaka kandi yemerewe kujya kwiga mu mashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel y'i Butare aharangiza muri 1984.

Arangije amashuri yabanje gukora muri Minisiteri y'ubuzima, nyuma asaba kwimurirwa i Gatagara ngo ajye gukorera abavandimwe be bamugaye muri 1985. Yakoze muri icyo kigo kugeza muri 1990

ubwo yimurirwaga gukora muri Porogaramu y'igihugu irwanya ibibembe n'igituntu. Iyo programme yayikozemo ari gestionnaire comptable kugeza muri 1995. Yahavuye ajya gushinga ishuri ryigenga ryigisha informatique i Gitarama. Muri 1996 umutimanama we wamusabye kuba arebye aho yigira akaba avuye mu gihugu. Nguko uko ubu aba mu gihugu cy'Ububiligi kuva muri kanama 1998 kugeza ubu.

Icyo gihugu cyamwakiriye kandi cyageze aho kimuha ubwenegihugu. Ageze mu mahanga yakomeje gukora umuziki ku buryo kuri album eshanu yari yarakoze akiri i Rwanda hiyongereyeho izindi eshatu, iheruka yitwa "Imana na yo" yasohotse mu gushyingo 2001. Ubu intambara arwana, ni iy'uko imibereho y'abamugaye mu Rwanda yarushaho kuba myiza ubuzima bukagabanya ubumara ibangikanye n'iyo gutoza abanyarwanda gushishikarira kubana mu mahoro.. Intego ye ni ukuharanira kuba inyangamugayo buri dakika.

Indirimbo ziri kuri iyi site

Indirimbo zigaragara kuri iyi site ni iza Byumvuhore we bwite yihimbiye cyangwa yakuye mu ndirimbo za rubanda azishyiramo umurya zirimo n'ibitero bye. Zirimo iz'imidiho n'ibinimba : Imanzi ya mwiza, Urwiririza, Ikinimba non-stop, Umudiho non-stop, Uri igisore, Ngarambe, Nyiratunga n'izindi zikunze kubyinika. Ngo izo azikura mubyaro aho hose iwabo n'ahandi agenderera baziririmba akanyurwa. Ntabwo indirimbo z'abantu bamuhaye kuri album ya 7 zo ziribugaragare kuri iyi site. Harimo iya Charly Rwubaka, Iza Pie Tschibana, Akana Alice, Iya Samputu na Saligoma ya masabo.

Ibihangano
Ubuhanzi
Page y'umuziki